Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta agiye kumara ibyumweru 3 mu Karere ka Rutsiro.

Akarere ka Rutsiro kacyiriye itsinda ry'abagenzuzi mu biro by'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta bagiye kumara mu karere iminsi 20 y'Akazi. Bayobowe na Bwana Wellars Hategekimana bakaba bari kugirana inama n'abakozi b'Akarere bakorera ku rwego rw'akarere iyobowe na n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Havugimana Etienne. Iyi nama igamije kunoza imigendekeremyiza y'ubugenzuzi.

Ubugenzuzi bwabo bukazaba bukubiye mu bice 2 nk'uko bisanzwe harimo kureba uburyo Akarere gakoresha umutungo wa Leta muri raporo zinyuranye ndetse no gusura ibikorwa byagiyeho umutungo wa Leta aho biri. Ubugenzuzi buratangira uyu munsi kuri 24/10 bukazarangira ku wa 18/11/2022.

Ubugenzuzi bukaba buzibanda ku mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2021/2022 warangiye kuri 30/6/2022.

Iyi nama ikaba ishoje impande zombi zemeranyije gukorana mu mucyo no mu bufatanye ku buryo Ubugenzuzi buzagenda neza uko bikwiye. Bwana Havugimana ati: "tubijeje ubufatanye kandi ndizera ntashidikanya ko iki gikorwa kizagenda neza."

Back