
Uyu munsi Akarere ka Rutsiro kifatanyije n'Igihugu, Isi yose muri rusange, mu Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga.
Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: "
Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere, twubake u Rwanda twifuza." wabanjirijwe n'igikorwa cyo gusura ibikorwa bitandukanye bikorwa n'abagore bo mu murenge wa Boneza bibumbiye mu makoperative atandukanye.
Ibi birori bikaba byitabiriwe n'intumwa ya Rubanda Hon. Karenzi theoneste wari umushyitsi mukuru, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Rutsiro Uwamahoro Agnès, Umunyamabanganshingwabikorwa w'Akarere ka Rutsiro Niyonzima Tharcisse n'Inzego z'umutekano.
Muri ibi birori, Uhagarariye umushinga hinga weze, yasobanuriye abitabiriye ibyiza by'uyu mushinga uzamara imyaka 5 wibanda kuguteza imbere umugore. Yashikarije abagore kuzitaira ari benshi kuburyo uzabageza ku ntambwe umushinga ugendereye kugeza kubanyarutsiro.
Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emèrence yashimiye abagore Ku ruhare bagaragaza mu iterambere ry'akarere anabasaba kugira isuku umuco mu ngo zabo.
Yagize ati: Kugeza igehe tuzapfira, tugomba kuba dufite isuku. Nta muntu ukwiye kugenda mu nzira afite umwanda. Igikorwa cy'isuku tugomba kukigira icyacu aho turi hose."
Yakomeje asaba abitabiriye ko uyu munsi by'umwihariko ugomba kuba intangiriro yo guca umwanda burundu.
Mu ijambo rye Hon. Theoneste Karenzi, yashimiye cyane abagore bamaze kugaragaza ibyo bakora biteza imbere abana b'u Rwanda cyane cyane abibumbiye mu makoperative.
Yagize ati: "Umugore mu Rwanda yateye imbere kandi arashoboye. Ubu umugore agaragara mu nzego zose zubuyobozi kandi zifata ikemezo."
Mu butumwa bwagenewe abagore n'abakobwa harimo kwitabira amashuri y'ubumenyi ngiro. Bakihangira umurimo aho guhora bateze amaboko nabo bakaba isoko y'umurimo.
Yakomeje akangurira abagore kugira uruhare rufatika mu kurwanya imirire mibi kuko Imirire mibi itera kugwingira. Kandi kugwingira kubi akaba ari ukugwingira mu bwonko.
Hon. Karenzi yibukije ko utagaburira abana neza mu gihe utabyaye abo ushobora kurera bityo ashishikariza abagore kubyara abo bashoboye kurera bakabarinda ihohoterwa. Yakomeje avuga ko kandi abana b'abakobwa bakwiye kurengerwa bakarindwa inda zitateganyijwe. Yasabye uruhare rwa bamutima wurugo kugira uruhare bagaragaza abagabo baba bahohoteye abo bangavu bagahanwa.
Ibirori byo gusoza umunsi mpuzamahanga w'abagore, habayeho igikorwa cyo kuremera koperative y'abakobwa babyariye iwabo bahabwa imashini zo kudoda.

