Umunyamabanga wa Leta Harelimana Cyriaque yasuye Akarere ka Rutsiro ejo hashize.

Ejo hashize tariki ya 31 Gicurasi 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Ushinzwe Iterambere ry'abaturage, Cyriaque Harelimana yasuye Akarere ka Rutsiro.
Ubusanzwe Cyriaque Harelimana ni imboni ya Guverinoma mu karere ka Rutsiro.
Uruzinduko rwe muri aka Karere rukaba rwari rugamije gukurikirana no gusura ibikorwa bitandukanye by'iterambere biri gukorwa hirya no hino mu Karere.
Mu masaha ya saa 8:00, ni bwo uyu mushyitsi yari asesekaye ku butaka bw'akarere ka Rutsiro mu murenge wa kivumu ari kumwe na Bgr Gen. Murenzi Evariste yakirwa n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, Abayobozi b'Akarere bungirije bombi Gakuru Munyakazi Innocent na Butasi Jean Heraman n'Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Niyonzima Tharcisse.
Igikorwa cyo gusura ibikorwa cyabimburiwe no gusura ikiraro kizororerwamo inkoko za kijyambere cya koperative y'urubyiruko Umushyitsi anaganiriza abanyamuryango ku nyungu zo kwibumbira mu makoperative.
Yakomeje asura umudugudu w'Ikitegererezo wa Karungu mu murenge wa Kivumu agera ku nyubako 2 zirimo kubakwa zizakira imiryango umunani anasura abaturage bari gukora muri gahunda ya VUP. Harelimana yaganirije aba bakozi ku kamaro ko kwizigamira bakorana n'amabanki, no kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
Nyuma y'umurenge wa Kivumu, hasuwe uruganda rw'ubuki rwa Rutsiro rufite icyicaro mu Murenge wa Kigeyo ashima ko Rutsiro imaze gukataza itunganya ubuki bw'umwimerere. Ubuki bw'uru ruganda bukaba buboneka ku giciro buri wese yakwigondera kuko buboneka kuva ku mafaranga 1500 y'u Rwanda.
Hasuwe kandi n'amasitasiyo ya esance arimo kubakwa mu mirenge ya kKivumu na Mushonyi mu ma santere ya Kivumu na Gakeri. Yashimiye ba Rwiyemezamirimo biyemeje gushora imari yabo mu Karere ka Rutsiro abasaba gutangira gutekereza kure bubaka amasitasiyo agezweho ku rwego mpuzamahanga.
Tuvuye mu iby'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, Harelimana yanasuye ikigo cy'amashuri cya Kavumu giherereye mu murenge wa Ruhango. Yaharebye ibintu bitandukanye harimo icyumba k'intangarugero muri ICT, Smart Room, urugo mbonezamikorere (ECD: Early Childhood Development) anashima ubuziranenge buranga inyubako ya ECD Kavumu. Harelimana yashimye gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri avugqa ko umwana wariye ari we wiga neza agatsinda amasomo ye nta kibazo. Aganiriza abanyeshuri ba Kavumu, yabasabye kwita ku masomo yabo bakabyaza umusaruro amahirwe guverinoma ibaha ibashyiriraho gahunda zitandukanye.


