Umunyamabanga wa Leta, Kabera Olivier, yasuye umuhanda uzava I Mushubati ukagera Nkora mu karere ka Rutsiro.
Uyu munsi tariki ya 3 Ukwakira 2024, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Bwana Olivier Kabera yagiriye uruzinduko rw'Akazi mu karere ka Rutsiro. Bwana Kabera yari kumwe n'itsinda rya Banki y'isi riyobowe na Ivan Emmanuel Mwondha n'itsinda ry'abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA). Aba bashyitsi bari bagamije gusura ibikorwa by'umuhanda wa Mushubati-Koko-Nkomero-Nkora.
Bwana Kabera yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe na Rwiyemezamirimo uri kubaka uyu umuhanda banamufashije gusura imirimo itandukanye iri gukorwa. Aba bayobozi bakaba basuye uyu muhanda uhereye mu murenge wa Boneza ahazwi nko Murukurura mu Kagari ka Nkira bakomeza berekeza mu murenge wa Musasa aho bashoreje igikorwa cyo gusura mu Kagari ka Murambi muri santere ya Buruseri.
Abayobozi basabye Rwiyemezamirimo kwihutisha imirimo no gukomeza kuyikora neza kandi ikazarangira mu gihe cyateganyijwe.
Uyu muhanda wa Mushubati-Sure-Koko-Musasa-Nkomero-Boneza-Nkora uri kubakwa ku nkunga ya banki y'isi ufite km 41 ukaba uzaba urimo kaburimbo. Ni umuhanda witezweho guhindura isura y'Akarere mu iterambere ry'abaturage bako uborohereza kugeza umusaruro ku masoko ukanazamura urwego rw' ubukerarugendo mu karere. Hari ibice by'uyu muhanda bikora ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.