Umuryango Hopes&Homes for Children urashaka ba Malayika Murinzi buje urukundo rwa kibyeyi!

"Malayika Mulinzi ni umuntu wese witangira kurera umwana  badafitanye isano abitewe n'umutima  w'impuhwe  afiteye  umwana udafite kivurira  nta nyungu cg igihembo ategereje."

Hope and Homes for Children ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Leta ushishikajwe no kubona abana ari bo rwanda rw'ejo babayeho neza.

Mu kugera kuri iyi ntego, Hope and Homes for Children yita ku bana bafite ibibazo baba abari mu miryango cyangwa abatayifite ikabafasha kubona ababyeyi babitaho ku buryo bukwiye. Aba babyeyi ni bo bamaze kumenyekana ku izina rya "malayika murinzi".

Muri urwo rwego, Hope and Homes for Children ifasha kandi igategura ba Malayika murinzi kwita ku bana mu buryo nyabwo.Isobanurira kandi abayimeje kuba Malayika Murinzi icyo bisobanura, bakabyemera babizi bazi n'inshingano bategerejweho.

Ni yo mpamvu, mu karere ka Rutsiro, isanzwe ikorera imaze gukora ibikorwa binyuranye byiyongeraho amahugurwa yahaye ba Malayika Murinzi tariki ya 05/12/2019 mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Rutsiro, ihugura abagera kuri 40 ku bufatanye n'akarere.

Abitabiriye bahuguwe ku burenganzira bw'umwana harimo kwandikishwa mu bitabo by'irqngamimerere, kwiga, kurya no kwambara, ariko by'umwihariko bibutswa ko umwana wese aba akeneye urukundo rwa kibyeyi.

Aya mahugurwa akaba ahabwa ba malayika barinzi basanzwe bafite abana barera n'abatabafite. Ababafite basabwa gukomeza kubereka urukundo rwa kibyeyi n'aho abatabafite bagahugurwa mu rwego rwo kuba hari ba malayika barinzi biteguye gufata abana igihe babonetse.

Back