Umushinga PRISM ugiye kumara imyaka 5 ugira urahare mu guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi mu karere ka Rutsiro.

Kuri 23/9/2021 ni bwo mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rutsiro hateraniye inama yatangirijwemo umushinga PRISM, ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi  muri aka karere.

PRISM, Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Market, mu rurimi rw’imahanga (Icyongereza) akaba ari umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibayakomokaho no bishakira amasoko.

Uyu mushinga biteganyijwe ko uzakorera mu karere ka Rutsiro mu gihe cy’imyaka 5 uhereye muri 2021 ukageza muri 2026.

Abagenerwa bikorwa b’ikubitiro b’ibikorwa by’uyu mushinga akaba ari abaturage babarurirwa mu cy’ibyiciro bya I na II by’ubudehe aho bazorozwa amatungo magufi .  Aya matungo azaba ari mu bwoko 3: Intama, Ingurube n’inkoko. Uyu mushinga kandi ukazafasha amatsinda y’urubyiriko nayo akazahabwa aya matungo.

Mu gutoranya abagenerwabikorwa, amahirwe menshi akazahabwa abababaye kurusha abandi na ho mu matsinda bikazibanda kuba amatsinda yari asanzwe ariho.

Mu bindi bikorwa by’uyu mushinga, harimo gushyiraho ibikorwa remezo biteza imbere ibikomoka ku matungo magufi ari byo kubaka isoko ry’amatungo muri rusange, kubaka ivuriro riciriritse ry’amatungo n’ibagiro ry’ingurube.

Ubuyobozi bw’Akarere bukaba busa abaturage muri rusange kuzabyaza umusaruro amahirwe uyu mushinga ubazaniye, bakayakoresha akabahindurira imibereho. By’umwihariko, bukaba busaba abaturage bazahabwa aya matungo kuzayafata neza uko bigomba akabafasha kwivana mu bukene.

Back