Umushinga USAID IGIRE-GIMBUKA wagaragaje ibikorwa wagezeho mu gihe cy’amezi 6.

Uyu munsi tariki ya 4 Nzeri 2024, ku bufatanye na Caritas Rwanda, binyuze mu mushinga wa USAID IGIRE- GIMBUKA, habaye inama yagaragarijwemo ibikorwa by’umushinga by'amezi 6 ashize mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana. Iyi nama iba inshuro 2 mu mwaka.

Umushinga USAID IGIRE-GIMBUKA ukaba wita ku bana bafite ibyago cyo kuba bakwandura virusi itera SIDA, urubyiruko rufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abana bafite ababyeyi bakora uburaya, abana baba mu muryango ufite umuntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, …

Umushinga wa USAID IGIRE-GIMBUKA ukaba ufasha abawurimo ubufasha bujyanye n'imyigire harimo

  1. kubaha ibikoresho by’ishuri,
  2. ubutumwa bujyanye no kwirinda agakoko gatera SIDA no gusesengura ibyago byo kukandura,
  3. guherekeza abana bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kwa muganga,
  4. amahugurwa ku myororokere n'uburenganzira bw'umwana ,
  5. gufasha kwiga imyuga no guteza imbere  ubukungu bw’abagenerwabikorwa aho babaha inkunga y’amafaranga cyangwa amatungo magufi,
  6. kubaha ibikoresho bibafasha gutangira imyuga ku barangije amashuri y’imyuga,
  7. kurwanya no gukumira ihohoterwa
  8. Gutanga ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe

N'ibindi

Muri aya mezi 6 aheruka, Madamu Aurelie NYIRANSABIMANA wari uhagarariye umushinga, yagaragaje ko IGIRE GIMBUKA yabashije kugera ku bikorwa bitandukanye harimo ibi bikurikira:

  1. Gushyiraho amatsinda 13 y'abangavu n'ingimbi agizwe n'abantu 190 yahawe inkunga y’amafaranga,
  2. Gufasha imiryango 212 kubona inkunga y’amafaranga ibihumbi 150,
  3. Amatsinda 51 yatewe inkunga zibyara inyungu aho buri tsinda ryahawe ibihumbi 450,
  4. Abana 75 bahawe ibikoresho bibafasha gutangira imyuga bize itandukanye,
  5. Handitswe bashya 124 bagiye kwiga imyuga,
  6. Abana 2741 bafishijwe kubona ibikoresho by'ishuri,

N'ibindi

USAID IGIRE-GIMBUKA ukuba uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu aho umaze imyaka 2 ushyirwa mu bikorwa mu karere.

Back