Umuturage akwiye ubutabera bwuzuye.

Uyu munsi tariki ya 19 Ukuboza 2019 mu cyumba cy'inama cya Paroisse Gatolika ya Congo Nil mu karere ka Rutsiro habereye amahugurwa y'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga yateguwe na RCN Justice & Democrtatie k'ubufatanye n'akarere.

Abahesha b'inkiko bahuguwe akaba ari abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari, imirenge n'uw'Akarere mu mahugurwa y'umunsi umwe.

Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda  z'umushinga"UBU" (Ubutabera Bwegereye Abaturage) watangiye 2019 ukazagera mu mwaka 2021.

Aya mahugurwa yatangijwe n'umuyobozi w'ishami ryUbutegetsi n'Imicungire y'abakozi Bwana Felicien Habinshuti mu gihe RCN yari ihagarariwe na Obedy Mutebutsi, Ushinzwe imibanire ya RCN n'izindi nzego.

Aya mahugurwa agamije kongera ubumenyi n'ubushishozi mu kurangiza imanza no guha abaturage ubutabera bunoze, yibanze ku ngingo z'ingenzi zikurikira:
1. Amakuru y'ingenzi ku birebana no  kurangiza imanza;
2. Ishyirwamubikorwa ry'ibyemezo by'Inkiko, Imyanzuro y'Abunzi n'izindi nyandikompesha, hasobanurwa  n'inyandiko zifashishwa;
3. Uko cyamunara ikorwa;
4. Imyitwarire y'Abahesha b'Inkiko;
5. Gufata neza inyandiko zijyanye n'irangiza ry'imanza.

Abagize uruhare mu gutanga aya mahugurwa ni impuguke z'abahesha b'iniko b'umwuga ndetse n'abakozi ba Minisiteri y'Ubutabera bashinzwe gufasha abaturage mu byamategeko bakorera k'urwego rw'akarere (MAJ).

Nyuma y'amahugurwa, abahesha b'inkiko bahawe impapuro zitandukanye zifashishwa kuri buri rwego rwo kugeza ubutabera ku baturage, nuko basabwa kugaragaza koko ko amahugurwa yagize akamaro batanga umusaruro ukenewe wo guha umuturage ubutabera bukwiye.

Back