Umuyobobi w’Akarere Madmu Triphose yasuye Ikipe Rutsiro FC I Rubavu
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Murekatete Triphose yasuye ikipe y’Akarere ka Rutsiro; Rutsiro FC.
Madamu Triphose akaba yayisuye aho icumbitse mu karere ka Rubavu ari naho yakirira imikino yayo yose mu marushanwa irimo yo mukiciro cya mbere “Rwanda Primus National League (PNL)”.
Mbere y’uko aganira n’abakinnyi n’ubuyobozi bwayo, Madamu Triphose akaba yabanje gukurikirana umukino wahuzaga Rutsiro FC na Gicumbi FC waje kurangira amakipe yose aguye miswi, ubusa ku busa.
Madamu Triphose akaba yashimiye abakinnyi n’ubuyobozi bw’ikipe muri rusange. Yagize ati: “Akarere kazirikana akazi katoroshye mukora cyane cyane kumenyakaanisha Akarere ka Rutsiro ndetse no kwerekana ko umupira w’amaguru udakinwa n’uturere two mu mugi gusa! Natwe ubuyobozi bw’Akarere tubasezeranyije kubaba hafi tukifatanya mu bibazo byose ikipe yagira dufatanya gushaka ibisubizo!
Umutoza w’Ikipe, Bisengimana Justin, yagaragaje ko Ikipe itewe akanyamuneza no kuba Umuyobozi w’Akarere yafashe umwanya agasura ikipe akanakurikirana umukino wayo. Yavuzeko gusurwa n’buyobozi bibagaragariza ko Ubuyobozi bw’Akarere bubazirikana ko bityo na bo nk’ikipe bibongera imbaaraga n’umuhate wo gukora cyane. Ati: “kuba mwadusuye ni ikemenyetso cy’uko Akarere kazirikana akamaro k’akazi dukora. Na twe nk’ikipe turabizeza gukora ibishoboka byose umusaruro ukiyongera!”
Ubusanzwe, Akarere ka Rutsiro gafite ikibuga cy’umupira w’Amaguru “Stade Mukebera” kitaratunganywa ku rwego rushobora kwakira imikino yo mu cyiciro cya mbere. Bitenganyijwwe ko imirimo yo kugitunganya izatangira mu gihe kiri imbere.
