
Uyu munsi Akarere ka Rutsiro kakiriye Francisco Michon, umuyobozi Ku rwego rw'igihugu wa IFAD asuye uruganda rwa KOPAKAMA ruherereye mu Murenge wa Mushubati ari kumwe n'abandi bayobozi batandukanye n'itsinda ry'abanyamakuru mpuzamahanga bakirwa n'Umuyubozi w'Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence.
Abayobozi bakaba bamaze iminsi muri iki gikorwa basura ibikorwa biterwa inkunga na PAM na FAO. Uyu munsi bakaba basuye KOPAKAMA nka koperative yesheje umuhigo wo kugera ku bikorwa by'indashyikirwa ugereranyije n'andi makoperative aterwa inkunga n'iyi miryango mpuzamahanga.
Umuyobozi wa IFAD mu Rwanda akaba yagaragaje ko impamvu nyamukuru iyi miryango itanga inkunga ari ukongerera imiryango ibyo yinjiza cyane cyane abahinzi n'amakoperative bongera ubwiza n'ubwinshi bw'ibyo bakora bikabasha guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Yakomeje avuga ko imiryango itanga inkunga iharanira ko abahawe inkunga bigira ndetse na nyuma y'uko inkunga zahagaze imishinga igakomeza kuburyo burambye. Aha ni ho yahereye ashima KOPAKAMA kuba yaresheje umuhigo wo kuba irambye kandi itera imbere kurusha andi makoperative aterwa inkunga mu Rwanda.
Umuyobozi wa KOPAKAMA/Rutsiro yongeyeho ko KOPAKAMA yashyizweho 1998 mu gihe ikawa yari yarangijwe n'umusaruro ari muke ku buryo byari akazi gakomeye kugera ku musaruro bifuza.
Yagize ati: "ubwo koperative yubakwaga byari bigoye ibona umusaruro muke ariko ubu turashimira uburyo umusaruro wiyongereye ndetse tukaba twagura twubaka ahandi hatunganyirizwa kawa."
Yakomeje avuga ko kubera ubwiza bwa Kawa ubu KOPAKAMA ifite ubushobozi bwo gupiganira ibiciro ku masoko mpuzamahanga kuri ubu kawa ya KOPAKAMA Rutsiro ikaba igurishwa mu Bwongereza, Amerika, Ubudage ndetse no mu Buyapani.
Uretse ibiciro bibereye abahinzi, KOPAKAMA itanga izindi serivisi ku baturage bahaturiye harimo amazi meza, amashanyarazi ndetse banabungabunga ibidukikije bashishikariza abahinzi kurwanya isuri ho bakangurira abaturage gutera ibiti bivangwa n'imyaka.
KOPAKAMA kandi yita ku ihame ry'uburinganire bashishikariza abagore guhanga udushya no gutinyuka guhanga imishinga ibyara inyungu. Ubu abagore bafite koperative yo kuzigama no kuguriza yitwa EJO HEZA.
Ubu KOPAKAMA irishimira amashimwe igenda ibona uko iminsi igenda ikaba ifite gahunda yo gutangira gutunganya umusaruro utagiyemo ifumbire hagamijwe kongera icyanga cy'umwimerere cya Kawa.
