Umuyobozi w’Agateganyo Bwana Mulindwa yitabiriye inteko y’abaturage mu Kagari ka Sure agira icyo asaba abaturage.

Kuri iki gicamunsi cyo ku wa 12 Nzeri 2023, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana Mulindwa Prosper yifatanyije n'abaturage mu nteko y'Abaturage mu murenge wa Mushubati, Akagari ka Sure.

Bwana Mulindwa yibukije abaturage ko bakwiye kwitabira inteko z’abaturage cyane ko higirwamo byinshi bijyanye na gahunda za Leta. Ati: "inteko z’abaturage ni ishuri ry'umuturage. Umuyoboro mwiza wo gusobanukirwa na gahunda za Leta no gukemura ibibazo by'abaturage."

Bwana Mulindwa yashishikarije abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kujyana abana ku ishuri, kugira isuku aho batuye n'aho bakorera. Ati: "tugiye gutangira amashuri, dufatanye abana bose bazajye mu ishuri."

Bwana Mulindwa yashishikarije abaturage gukora cyane baharanira kwiteza imbere abibutsa ko umurimo  umunoze arim isoko y’iterambere.

Bwana Mulindwa yashimiye abaturage ku musanzu wabo mu iterambere ry'igihugu abashishikariza gukomerezaho. Yabibukijeko umuganda bakora mu kwita ku bikorwa remezo, kubakira abatishoboye n’ibindi ari umusanzu Leta izirikana.

Agaruka ku mutekano, Bwana Mulindwa yasabye abaturage kwirinda ibintu byose bihungabanya Umutekano n'umudendezo w'abaturage. Yabasabye kwirinda Ubusinzi, ubushoreke, uburaya, kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi byose byagira uhurare mu guhungabanya umutekano. Bwana Mulindwa yaboneyeho gusaba abaturage kwitabira amarondo kuko bigira uruhare mu gutuma abaturage batekana.

Asoza ijambo rye, Bwana Mulindwa yibukije abaturage ko Igihugu kiri gushyira mu bikorwa gahunda yo gukingira abana imbasa asaba abaturage kuyitabira. Abana bari gukingirwa bari guhabwa urukingo rwa 2 kuva ku bakivuka kugera ku bafite imyaka 7.

Back