Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana Mulindwa yasabye abana kwiga neza.
Uyu munsi tariki ya 23 Kanama 2023, Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Mulindwa Prosper yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda y'intore mu biruhuko. Igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Akarere, Umurenge wa Kivumu n'Itorero "Believers Eastern Church" ryari rihagarariwe na Bishop H.G. Geevarghese Mor Makariose.
Bwana Mulindwa yashimiye abafatanyabikorwa muri gahunda y'intore mu biruhuko anashishikariza ababyeyi kubigira ibyabo bafasha abana babo mu myigire. Yanasabye abaturage kugira umuco w'isuku no gutanga umusanzu w'Ubwisungane mu kwivuza.
Mu butumwa yageneye ababyeyi, Bwana Mulindwa yagize ati: "mumenye kandi mwubahirize uburenganzira bw'abana. Mubarinde imirimo ivunanye. Umwana kugira ngo abeho neza ni uko yiga neza. No muri ibi bihe by'ibiruhuko mukabafasha. Babyeyi mukwiye kudufasha na twe nk'ubuyobozi tuzabikora neza abana babone uburezi bukwiye.
Bwana Mulindwa yasabye abana gukoresha umwanya wabo neza: "Bana mukwiye gukoresha umwanya wanyu neza. Mukawukoresha neza mukiri bato; mukawukoresha mutangiye gukura." Bwana Mulindwa yakomeje asaba abaturage ko muri ibi biruhuko bita ku kugira isuku. Abana abasaba kutemera kugenda basa nabi bambaye imyenda isa nabi. Usibye isuku yo ku myambaro aho banyura n'aho batuye, yabasabye no kugira isuku ku mubiri.
Bwana Mulindwa akaba yashimiye Believers Eastern Church yagaragaje uruhare rwayo mu kwishyura abaturage ubwisungane mu kwivuza aho yatanze umusanzu ku batishoboye usaga miliyoni 6, ikagoboka abagizweho ingaruka n'ibiza no gufasha abana bagera ku gihumbi mu kubafasha kugira ubuzima bwiza. Believers Eastern Church na yo yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere kubera kuborohereza gukorera mu karere.