Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana Mulindwa yasuye Umurenge wa Rusebeya.

Uyu munsi tariki ya 8 Kanama 2023, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rutsiro Bwana Mulindwa Prosper yasuye Umurenge wa Rusebeya mu rwego rwo kugirana inama n'abakozi b'Umurenge ku Iterambere ryawo ndetse no kwitabira inteko z'abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Bwana Bisangabagabo Sylvestre yakiriye Bwana Mulindwa hamwe n'abakozi abitariye inama amugaragariza uko Umurenge uhagaze n'imbogamizi ufite ku Iterambere.

Zimwe mu mbogamizi yagarutseho harimo ibiraro bihuza utugari byatwawe n’ibiza, abaturage batarabona amashanyarazi, amazi meza ataragera ku baturage bose uko bikwiye na serivisi z’ubuzima zitabona ku kigero cyifuzwa mu murenge.

Mu ijambo yagejeje ku bakozi b’Umurenge, Bwana Mulindwa yagize ati:"naje kubasaba umusanzu kugira ngo jyewe na mwe dukore kandi duteze imbere Akarere kacu. Dufatanye ubuyobozi bushya buzatorwa buzasange Akarere kataradindiye. Dukorere hamwe duhindure uko abantu babona Akarere, abakabonaga mu isura mbi bazasange baribeshye. "

Bwana Mulindwa yashimiye ubuyobozi bw'Umurenge wa Rusebeya n'abakozi bawo abasaba kunoza igenamigambi mu kazi kabo bagakorera ku ntego bitanga umusaruro ukenewe. Bwana Mulindwa kandi yijeje ubuyobozi bw'Umurenge kubakorera ubuvugizi no kubafasha ku bibazo by'imbogamizi ku Iterambere ry'umurenge kugeza igihe bizakemukira.

Bwana Mulindwa yakomeje asaba abakozi guhesha isura nziza Leta yabatumye, bakiyubaha banayubahisha aho bari hose kandi igihe cyose. Ati: “iyo witwaye nabi, uba usebeje Leta yagutumye. Umukozi wa Leta aba ahagarariye Leta aho ari hose no mu byo akora byose.”

Nyuma y’inama n’abakozi, Bwana Mulindwa ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Bwana Bisangabagabo Sylvestre basuye ibikorwa by’abaturage by’iterambere harimo umushinga wa Madamu Uwimana Patricie. Uyu mushinga wibanda ku bworozi bw'ingurube n'amasazi afasha mu gutunganya no kongera intungamubiri mu biribwa by'amatungo. Umushinga uherereye mu Kagari ka Mberi Umudugudu wa Marimba.

Uruzinduko rwa Bwana Mulindwa mu murenge wa Rusebeya rwakomereje mu nteko y’abaturage mu mudugudu wa Marimba mu Kagari ka Mberi. Muri iyi nteko, Bwana Mulindwa yashishikarije abaturage kwitabira umurimo nk’intwaro yo guhashya ubukene. Yagize ati: “nta muntu washobora gukira atakoze.”

Bwana Mulindwa yakomeje ashishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta harimo gahunda yo kwivana mu bukene, Ubwisungane mu kwivuza, Isuku, Guhashya ubusinzi no gushyira abana mu ishuri. Ati: “kujyana umwana mu ishuri ni uburenganzira bwe bwibanze, tugomba kubishyiramo imbaraga.”

Bwana Mulindwa yahaye umwanya abaturage yakira ibibazo n’ibyifuzo byabo. Ibibazo bimwe byahise bikemurwa, ibindi bihabwa umurongo wo kubikemura kimwe n’ibyashyizwe mu rwego rwo kuzakorwaho ubuvugizi bigakemuka mu gihe gikwiye.

Back