Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose ati: “Duhuje imbaraga ibibazo twabikemura.”

Mu rwego rwo kwegera abaturage hagakemurwa ibibazo byabo kandi bakanakangurirwa kwitabira gahunda zitandukanye za Leta ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwihaye gahunda yiswe “TUBEGERE DUCA INGANDO”. Iyi gahuhunda ifasha abayobozi b’Akarere n’inzego zitandukanye kuva mu biro bakegera abaturage aho batuye mu murenge, mu kagari ndetse no mu mudugudu.
Tariki ya 28 ni iya 29 Ugushyingo 2022, gahunda ya TUBEGERE DUCA INGANDO mu karere ka Rutsiro ikaba yaratangirijwe mu Murenge wa Boneza, aho abayobozi b’Akarere bari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu karere bawumazemo iminsi 2.
Muri iyi minsi, abayobozi bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu Murekatet Triphose basuye ibikorwa by'iterambere biri muri uyu murenge harimo ibigo by’amashuri, ikigo nderabuzima, ingo z'abaturage n'ibikorwa by'abashoramari. Hagenzurwaga isuku, ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza, ubwitabire bwa Ejo Heza, gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira, uburyo abana bitabira ishuri n’uburyo abaturage bahabwa serivisi mu nzego z’ibanze.
Ku munsi wa mbere ku gicamunsi, abayobozi bagiranye inama n'abavuga rikumvikana bo mu murenge wa Boneza. Iyi nama yagarutse kuri gahunda zitandukanye harimo isuku n'isukura, kurwanya isuri, gushyira amatungo mu bwishingizi, kujyana abana ku ishuri, ubwisungane mu kwivuza, n'izindi aho Umuyobozi w'Akarere Madamu Murekatete yasabye ubufatanye mu kuzishyira mu bikorwa. Abavuga rikumvikana bibukijwe ko ubufatanye ari bwo butuma gahunda zose zigerwaho uko bikwiye. Madamu Murekatete ati: “Duhuje imbaraga ibibazo twabikemura.”
Ku munsi wa Kabiri, Umuyobozi w'Akarere W'ungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Havugimana Etienne ari ku mwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver bagiranye inama n'abakozi b'Umurenge wa Boneza igamije kunoza imikorere. Inama yari ifite ingingo zikurikira:
Ku ngingo ya mbere, abayobozi bibukijwe ko abatware b’umuyobozi ba mbere ari abo aha serivisi. Kubera iyo mpamvu, yabasabye buri gihe guharanira guha abaturage serivisi nziza birinda kubasiragiza. Bwana bagirishya yagize ati: “nta terambere ryagerwaho mu gihe cyose tudafasha abaturage gukora imirimo yabo tubiriza mu ngendo zitari ngombwa kubera serivisi zitagenda neza.”
Ku bijyanye n’isuku, abayobozi bibukijwe ko ari bo bakwiye kuba intanga rugero bakagira isuku aho bakorera. Yibukije ko nta kuntu umuturage yagira isuku mu gihe agera ahatangirwa serivisi akahasanga umwanda ko kandi umuyobozi atatoza ibyo adakora. Abayobozi basabwe gufata iya mbere mu kwimaka umuco w’isuku.
Ku ngingo yo kwita ku bikoresho bya Leta biri aho dukorera, abayobozi bibukijwe ko ari bo bakwiye kumenya ko ibikoresho bya Leta bishwe neza, byafatwa nabi bakabibazwa.
Abayobozi kandi bibukijwe ko ari inshingano zabo gusura abo bashinzwe, bakabegera bakabakemurira ubibazo uko bikwiye kandi bakabafasha gusobanukirwa no kumva neza gahunda za Leta ntawe bahutaje.
Hagarutswe kandi ku mihigo y’Akarere aho buri muyobozi yibukijwe ko agize urugingo rw’imihigo y’Akarere basabwa gushyira imbaraga mu bufatanye zigaamije kwesa imihigo neza kandi ku gihe.
Ku birebana n’imyitwarire y’umukozi wwa Leta, Visi Meya Bwana Havugimana yasabye abayobozi kuba intangarugero bakarangwa n’indangagaciro zibereye umuyobozi. Yabibukije ko umuntu atanga icyo afite ko bityo batabasha guhindura abaturage mu gihe na bo ubwabo batifata neza. Yababwiye ko imyitwarire idahwitse yo kwica akazi no kwiyandarikaa akarere katazayihanganira ko bityo uwo bizagaragaraho azagerwwaho n’ingarruka zinyuranye yemwe bishobora no gutuma umuntu aatakaza akazi.
Yagize ati: "Akazi ni ikintu gikomeye. Tugafate neza. Twiyubahe; twubahishe akazi dukora ni bwo tuzabasha kuzana impinduka nziza mu bo tuyobora kandi dukorera."
Nyuma y’inama n’abakozi b’umurenge, Bwana Havugimana yasuye Umuturage Nzabahimana Samuel mu mudugudu wa Buhoro, Aakagri ka Remera mu rwego rwo gushakira igisubizo ikibazo yagejeje ku buyobozi cy’uko asenyerwa n’amazi aturuka ku mashuri ya Remera.
Bwana Etienne yanasuye ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere biherereye ahazwi nko ku kariba hari kubakwa amahoteli agezwe aho yashimye intambwe bagezeho abizeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere.
Uruzinduko rwa Bwana Havugimana rwashojwe n’Inteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Remera aho abaturage bakanguriwe kwitabira gahunda za Leta zitandukanye zirimo Ejo Heza, Ubwisungane mu kwivuza, kurinda abana guta ishuri, kurwanya isuri mu mirima yabo, kugira isuku, n’izindi.
Hakiriwe ibibazo by’Abaturage bitandukanye, bimwe birakemurwa ibindi bihabwa umurongo bigomba gukemurwamo.