Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yifatanyije n'abaturage bo mu mirenge ya Ruhago na Mushonyi muri siporo ya bose!
Bimaze kumenyerwa ko buri wa Gatandatu wa mbere wa buri kwezi haba siporo ya bose mu gukangurira abaturage gukora siporo hagamijwe kurwanya indwara zitandukanye ziterwa no kudakora siporo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe, Siporo yayobowe n'Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence. Yitabirwa n'abandi bayobozi batandukanye harimo Umuyobozi w'akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere Mutembe Tom, Inzego z'umutekano, abakozi b'akarere batandukanye, abakozi b'umurenge wa Ruhango na Mushonyi n'abaturage bakomoka muri iyo mirenge yombi, ibera ku kibuga cya Bugabo.
Nyuma y'imyitozo ngororamubiri inyuranye yakozwe, hatanzwe ubutumwa bunyuranye ndetse n'abitabiriye bahabwa serivisi yo gupimwa indwara y'umuvuduko w'amaraso na Hepatitis B na C.
Abitabiriye baganirijwe ku cyorezo cya koronavirusi basabwa kwita ku isuku mu rwego rwo kuyirinda no kuyikumira. Bibukijwe kandi ko tariki ya 8 Werurwe ari umunsi mpuzamahanga w'abagore basabwa kuwitabira no kuwuha agaciro kawo, ukababera umunsi wo kongera kuzirikana ku gaciro k'umugore.
Mu gusoza, iki gikorwa, Umuyobozi w'akarere akaba yaribukije abaturage ko siporo ari ingenzi mu buzima bityo abasaba kuyitabira ku buryo buhoraho batarindiye ko ku wa Gatandatu hagera ngo abe ari bwo bayikora gusa.
Yagize ati:"Siporo ni ubuzima bwiza, mureke tuyitabire twirinde indwara za hato na hato!"
