Umuyobozi wAkarere, Kayitesi Dative, yifatanyije n'abaturage mu nteko.

 Inteko z'abaturage: mu karere ka Rutsiro haba inteko z'abaturage buri wa Kabiri zikabera ku rwego rw'Akagari aho abaturage bahura bakaganira kuri gahunda za Leta bakanafatanya kwikemurira ibibazo. Ku rwego rw'Akarere, Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative yifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Rurara mu murenge wa Mushonyi.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel yifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Nyarubuye mu murenge wa Musasa. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kivumu mu Kagari ka Kabujenje.

Abayobozi bibukije abaturage kugira umuco w'isuku mu rwego rwo kwirinda indwara y'ubushita bw'inkende (monkey pox). Banibukijwe kandi ko Akarere kifatanyije n'igihugu muri rusange mu kwizihiza umunsi nyafurika w'irangamimerere unahuzwa no gutangiza icyumweru cyahiriwe irangamimerere. Abaturage basabwe kwitabira gahunda ziteganyijwe muri iki cyumweru.

Abaturage bashishikarijwe kwicungira umutekano bakirinda amakimbirane yo mu ngo. Kuri iyi ngingo, basabwe kugira uruhare mu gusigasira no kubaka ingo z'abaturanyi batangira amakuru ku gihe ku ngo babona zitabanye neza.

Abayobozi bakiriye banatanga ibisubizo ku bibazo by'abaturage bitandukanye.

Back