Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative yasuye abayobozi n'abaturage b'Umurenge wa Kivumu.

Uyu munsi tariki ya 14 Ukwakira 2024, Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative yasuye Umurenge wa Kivumu mu rwego rwo kuganira n'abayobozi b'Umurenge bose kuva ku isibo kugera ku murenge ku mikorere n'imikoranire. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel yasuye Umurenge wa Gihango muri iyi gahunda.

Madamu Kayitesi yasabye abayobozi gushyira gahunda za Leta mu bikorwa binyuze mu mucyo, umuturage akabona ibyo agombwa nta kiguzi. Yakomeje kuri gahunda ya Gira Inka, gahunda ya VUP n'izindi. Yagize ati: "biragayitse kumva Umuyobozi watse umuturage amafaranga kugira ngo abashe guhabwa inka ya Gira Inka."

Madamu Kayitesi yibukije abayobozi uruhare rwabo mu iterambere: "abayobozi ni twebwe tugira uruhare mu gutuma umuturage agera ku iterambere. Ariko na none ni twe nyirabayazana mu gutuma abaturage badindira mu gihe tutakoze neza inshingano. Ibintu byose bipfira hasi. Bayobozi b'imidugudu ndashaka ko dufatanya gushyira mu bikorwa gahunda za Leta mu uko bikwiye."

Madamu Kayitesi yibukije abayobozi ko bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere abaturage aho basabwe kwigisha abaturage ibibafitiye akamaro; bakabigisha akamaro ko kubyara abo bashoboye kurera, bakabajyana mu ishuri, ...

Abayobozi basabwe kuba ikitegererezo mu baturage. Basabwe kurangwa n'indangagaciro zibereye umuyobozi bakirinda kwiyandarika no kwijandika mu ngeso mbi. Yabasabye by'umwihariko kwirinda ruswa n'igisa na yo cyose.

Madamu Kayitesi yaganiriye n'abaturage b'Umurenge wa Kivumu kuri gahunda za Leta: mituweli, Ejo heza, kujyana abana ku ishuri, kugira isuku, ... Yakiriye ibibazo bitandukanye by'abaturage birakemurwa anabasezeranya kubakorera ubuvugizi ku bibazo bireba izindi nzego.

Back