Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi yifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Cyarusera mu nteko y'Abaturage.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2024 hakomeje gahunda y'inteko z'abaturage ziba buri wa Kabiri Ku rwego rw'umudugudu. Ku rwego rw'Akarere, Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mushubati, Akagari ka Cyarusera mu Mudugudu wa Cyahafi. 

Mu nteko z'abaturage, abayobozi n'abaturage baganira kuri gahunda za Leta zinyuranye bagaruka ku kamaro kazo  bakanashishikarizwa kuzitabira. Muri iyi nteko baganiriye ku isuku, Ejo Heza, kujyana abana mu ishuri, mituweli, kwicungira umutekano, gahunda ya Gira Inka no ku ndangagaciro z'abanyarwanda.

Madamu Kayitesi yasabye ababyeyi gutoza abana umuco ukwiye hakiri kare bakita ku nshingano za kibyeyi bakabategurira kuzavamo abanyarwanda babereye u Rwanda.

Abaturage basabwe kubyaza amahirwe ahari umusaruro. Madamu Kayitesi yasabye ababyeyi guharanira ko abana bose bajya mu ishuri cyane ko Leta yashyizeho gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, ifasha abana kwiga neza nta nzara. Madamu Kayitesi yasobanuriye abaturage ko uburezi bwiza ari bwo buye ry'ifatizo mu iterambere ry'umuturage, aho atuye n'Igihugu muri rusange.

Madamu Kayitesi yagarutse ku miyoborere myiza y'Igihugu cy'u Rwanda aho umuturage ari ku isonga mu bimukorerwa ariko abibutsa ko bakwiye kugira uruhare mu kuba ku isonga.

Agarutse ku bumwe bw'Abanyarwanda, Madamu Kayitesi yashishikarije abaturage gukomeza ihame ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda  bagatekereza kure ku bibateza imbere bakirinda icyahungabanya ubumwe bw'Abanyarwanda. 

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu karere, NSENGIYUMVA Vincent, yagarutse ku byaha bikunda kugaragara mu baturage anasobanura ko bigira uruhare mu guhungabanya umutekano. Bwana NSENGIYUMVA yagaragaje ko ubujura, gukubita no gukomeretsa, gutema amatungo n'ihohoterwa ryo mu muryango ari byo bikunda kugaragara. Mu kubakumira, yasabye ko abaturage bakwiye kubigiramo uruhare bagafatanya na Leta.
Nyuma yo kuganira, Madamu Kayitesi yakiriye ibibazo n'ibitekerezo by'abaturage. Ibibazo byakemuwe ibitabonewe ibisubizo hateganywa ubuvugizi ku nzego bireba kugira ngo na byo bikemuke vuba.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gihango mu Kagari ka Murambi na ho Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Rusebeya mu Kagari ka Ruronde.

Back