Umuyobozi w'Akarere Madamu Murekatete yasabye urubyiruko gukura amasomo ku Ntwari zitangiye u Rwanda
Uyu munsi tariki ya 1 Gashyantare 2022 Akarere ka Rutsiro kifatanyije n’Igihugu cyose muri rusange mu kwizihiza umunsi w’intwari z’Igihugu. Insanganyamatsiko ikaba yibutsa abanyarwa bose kugira ubutwari aho agira iti: “Ubutwari mu banyarwanda , Agaciro kacu.”
Ku rwego rw’Akarere, ibi birori bikaba byizihirijwe ku kigo cy’amashuri cy’imyuga cya BUMBA mu murenge wa Mushubati hahuriye abanyeshuri n’abarezi bo mu rwunge rw’amashuri rwa BUMBA n’abo mu kigo cy’imyuga cya BUMBA biyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Murekatete Triphose.

Uyu munsi, waranzwe n’ibiganiro bitandukanye harimo ikiganiro ku ntwari zitangiye u Rwanda n’ibyiciro zibarizwamo cyatanzwe n’umurezi wigisha mu kigo cy’imyuga cya BUMBA Bwana Seleman MPARIZAMUNDA . MPARIZAMUNDA akaba yibukije abanyeshuri ko untwari nziri mu byiciro 3 ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi ndetse anabasobanurira ibiranga ibi byiciro.
Hagarutswe na none ku mateka yaranze intwri harimo intwari zitangiye urwanda zikanga gukorana n’abakoloni, hakaba kandi n’izitangiye igihugu kikaba gihagaze uko kimeze uyu munsi harimo imena nk’Agatha UWIRINGIYIMANA n’abandi.
Muri iyi njyana, Abanyeshuri bakaba bashishikarijwe kumanza gukunda amasomo yabo no kugaragaza ubwitange mu byo bakora no kugira indangagaciro zigomba kuturanga nk’abanyarwanda. MPARIZAMUNDA ati: “Ubutwari bwacu buturange aho turi hose. Tubifurije ko mwazambikwa imidari y’ubutwari, mugahabwa impeta n’imidende.
Amasomo twakwigira ku ntwari zitangiye u Rwanda
Umuyobozi w’Akarere MUREKATETE Triphose yasabye urubyiruko gukura amasomo ku bahanze u Rwanda bakanarwagura.
Agana ku musozo, Madamu Murekatete yibukije urubyiruko ko rukwiye gukomeza guha agaciro ururimi rwacu n'umuco wacu. Yabasabye kwihesha agaciro no kurangwa n'indangagaciro z'igihugu cyacu: Ubumwe, Ubupfura n'Umurimo.
Madamu Murekatete yababwiye ko bakwiye kuba abambere mu gusigasira ibyagezweho no kubirinda. Hakwiye kandi guhanga ibishya, gukora cyane no guharanira umurimo unoze.
