Umuyobozi w’Akarere Wungirije, Bwana Uwizeyimana Emmanuel, yashimiye abakozi uruhare bagira mu iterambere ry’Akarere.

Ku munsi wahariwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Bwana Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagaragaje ishimwe rikomeye ku bakozi b’Akarere kubera uruhare rukomeye bagira mu guteza imbere abaturage no kwimakaza serivisi zinoze.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Bwana Uwizeyimana yibukije abakozi ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari: “Guhanga umurimo, inshingano twese dusangiye!” abasaba kuzirikana iyi nsanganyamatsiko mu bikorwa byabo bya buri munsi, kuko iterambere rirambye rishingira ku bwitange n’ubufatanye bw’abakozi bose, yaba mu rwego rwa Leta cyangwa urw’abikorera.

Yagize ati: “turabashimira umurava n’ubwitange mukorana, ariko kandi tuributsa ko kugira ngo tugere ku ntego twihaye, dukwiye kurangwa n’indangagaciro z’umukozi wa Leta: gukunda igihugu, gukorera mu mucyo, kwihutisha serivisi no kugira imyitwarire iboneye.”

Yakomeje ashishikariza abakozi kurushaho kuba igisubizo ku baturage, bashyira imbere impinduka zigaragara mu byo bakora. Yanagarutse ku ruhare rw’umurimo mu guhindura ubuzima bw’abaturage, anagaragaza ko Leta ikomeje gushyigikira gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imyuga n’ubushabitsi.

Bwana Bagirishya Pierre Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, yagaragaje ko abakozi b’Akarere bose bakoranye ubwitange ariko hakaba hagomba gutorwa umukozi wabaye wabaye indashyikirwa kurisha abandi. Aha ni ho hatowe Madamu Uwimana Immaculée, umukozi w’Akarere Ushinzwe Isuku n’Isukura.

Umunsi washojwe no gusaba kw’abakozi n’abayobozi hanashimirwa abakozi bashoje ikivi cyabo bakaba baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Madamu Nyirabagurinzira Jacqueline na Bwana Ntaruvugiro Jacques.

Back