Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu yifatanyije n'Abaturage mu nteko!

Nk’uko bisanzwe, kuri uyu wa Kabiri, abaturage b’Akarere ka Rutsiro bitabiriye inteko z’abaturage mu midugudu hirya no hino mu karere.

Ku rwego rw’Akarere, inteko y’abaturage yabereye mu mudugudu wa Kandahura, Akagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango aho yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere  Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana  Havugimana Etienne ari kumwe n’inzego z’umutekano.

Mu ngingo zaganiweho harimo izi zikurikirakira:

1. Mituweli: abaturage bakanguriwe kwibumbira mu bimina bakizigamira buhoro buhoro kuko bifasha kwishyura umusanzu wa Mituweli bitavunanye,

2. Ejo Heza: Umuyobozi yibukije abaturage akamaro ko kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza  aho yibukije ko kugira amasaziro meza ari  iby’umunyarwanda wese bitareba abafite akazi ka Leta gusa ko ahubwo buri wese akwiye kwizigamira impamba izamugoboka ageze mu zabukuru

 3. Kwirinda covid19: Aabaturage bibukijwe ko icyorezo cya Covid 19 kigihari kandi cyugarije isi ko ari ingenzi mu gukomeza kubahiriza ingamba zo kukirinda harimo no kwitabira gahunda yo kwingiza kuri bose abaturage bakita ku kamaro k’urukingo aho kwita ku bihuha bidafite inkomoko. Yasabye ababigiramo intege nke kuba abambere mu guhindura imyumvire bagafata urukingo uko byateganyijwe.

4. Umutekano no kwitegura iminsi mikuru: Abaturage biibukijwe ko tugeze mu gihe cyiza cyo gusoza umwaka abantu bitegura iminsi mikuru bityo ko ari ngombwa gukomeza kwicungira umutekano hakumirwa ibyaha, ibyo babonye bishobora kuwubangamira  bakabitangira amakuru ku gihe.

5. Kurwanya imirire mibi: Bwana Havugimana yibukije abaturage ko umwana ari rwanda rw'ejo bityo akwiye kuranda imirere mibi aho iva ikagera. Yabasabye kumva neza ko umwana wabo ariko gaciro kabo abasaba kumwitaho ahabwa indyo yuzuye irimo imboga n'limbuto.

6. Ibibazo, ibitekerezo by’abaturage n’ibyifuzo: mu gusoza, umuyobozi Wungirije afatanyije n’abaturage yakiriye ibibazo byabo maze bafatanya kubikemura no kubiha umurongo wo kubikemura.

Back