Umuyobozi w’Akarere Wungirije yahaye abana bafite imirire mibi impano zo kubafasha kuyivamo anabifuriza Noheri nziza.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal yasuye Umurenge wa Nyabirasi mu rwego rwo kuganira n'ababyeyi bafite abana bafite ikibazo cy'imirire mibi no guhamanya na bo ku ngamba zatuma iki kibazo gicika burundu.
Iki gikorwa cyabereye mu Kigo nderabuzima cya Nyabirasi aho cyitabiriwe n’abanyamabanga nshhingwabikorwa b’utugari tw’Umurenge wa Nyabirasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, abajyanama b’ubuzima n’ababyeyi bafite abana bafite ikibazo cy’imirirere mibi.
Madamu Umuganwa yabanje kugenzura uburyo ibikorwa byo gukurikirana abana bafite imirire mibi bikorwa aho abana bafatwa ibipimo bitandukanye mu kureba uko ubuzima bw'umwana buhagaze. Mu bipimo bifatwa harimo kureba uburebure bw’umwana, ibilo bye ndetse n’ingano y’ikizigira cye harebwa niba bigendanye n’imyaka ye. Umwana afatwa ko ari mu mirire mibi mu gihe ibipimo bye bigaragazako bitajyanye n’imyaka afite.

Nyuma yo gufata ibipimo, Mdamu Umuganwa yaganiriye n’ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi ku mpamvu zitera abana kugwa mu mirire mibi. Ababyeyi bagaragaje impamvu zitandukanye. Mukamusoni ati: “impamvu abana bacu baba mu mirere mibi ni ubukene. Usanga twirirwa duca incuro tukabura umwanya n’indyo yuzuye yo kugaburira abana.”
Abandi babyeyi bo bagaragaje ko impamvu zituma abana bajya mu mirire mibi harimo amakimbirane yo mu ngo, ubujiji bw’ababyeyi mu gutegura indyo yuzuye, umwanda no guteshuka ku nshingano za kibyeyi aho usanga umwana atagira umwitaho.
Madamu Umuganwa yasabye ababyeyi kwirinda amakimbirane, abagore bakazirikana inshingano zo kuba mutimawurugo uko bikwiye. Yabasabye kuzirakana isuku bakayigira umuco kuko iyo umwana agaburiwe umwanda n’ubundi ntibimubuza kugira imirire mibi cyane ko umwana ahora arwaragurika, ibyagatunze umubiri we ibyonnyi bikomoka ku mwanda bikabyirira. Yababwiye kandi ko gutegura indyo yuzuye bidasaba umumenyi buhambaye cyangwa amashuri ahanitse. Ahubwo ko ari ugusobanukirwa neza ko umwana akeneye indyo yuzuye kandi yaboneka twifashishije ibihingwa dufite iwacu.
Madamu Umuganwa yifatanyije n'ababyeyi n'abana mu kwizihiza umunsi Mukuru wa Noheri no kubifuriza umwaka Mushya Muhire no kugira ubuzima bwiza buzira imirire mibi n'igwingira. Abana bagaburiwe indyo yuzuye; ababyeyi biyemeza kuba bafashije abana babo gukira imirire mibi mu gihe kitarenze ibyumweru 2.

Ku bijyanye n’impano za noheri, abana bahawe impano z'imyambaro n'ifu y'igikoma mu gihe ababyeyi bahawe ibitenge n'amasabune mu kubafasha kunoza isuku.
Asoza ibi birori, Madamu Umuganwa yahaye ababyeyi ubutumwa: “Duhindure ingo twegeranye, duhindure abandi turangwa n'isuku, gukora no kwita ku miryango yacu dukoresha neza inkunga zo kwita ku bana duhabwa. Dufatanyirize hamwe tuce imirire mibi mu bana bacu kuberako bishoboka!”
Ibi birori byo gufasha abana bari mu mirire mibi, byateguwe ku bufatanye bw'Akarere n'Inama y'Igihugu y'Abagore yari ihagarariwe n'Umuhuzabikorwa wayo mu Karere Madamu Barayavuga Speciose.
Mu murenge wa Nyabirasi wose habarurwamo abana 30 bafite ikibazo cy’imirire mibi, mu gihe mu karere hose habarurwa abana 340 kugeza ubu hashingiwe kuri raporo isoza ukwezi k’Ugushyingo.



