Umuyobozi w’Akarere yakiriye indahiro y’uwahawe ubwenegihugu.

Uyu munsi tariki ya 20 Ugushyingo 2024, ku biro by'Akarere, imbere y'abahagarariye inzego z'umutekano mu karere, Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative, yakiriye indahiro y'umuturage, HABAYUWE RUVUGIRO Angelique, wahisemo kuba umunyarwanda akaba yaremerewe ubwenegihugu. Yarahiye nyuma yo gusobanurirwa inshingano n'uburenganzira by'umuturage.

 

Kugira ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu, bisaba ko abusaba binyuze mu buyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka. Nyumo yo gusesengurwa bikagaragara ko ubusabe bwe bufite impamvu yumvikana, dosiye ye igashyikirizwa inama y'abaminisitiri ari na yo yemeza ko uwasabye ubwenegihugu abwemerewe cyangwa  atabuhabwa.

 

Nyuma yo kwemererwa, uwahawe ubwenegihugu arahizwa n’umuyobozi w’Akarere atuyemo cyangwa yifuza guturamo.

 

Kimwe n’uko umuntu ahabwa ubwenegihugu biranashoboka ko yabwamburwa. Ibi byasobanuwe na Bwana Rusanganwa Jean Damascène, Umuyobozi wari uhagarariye Urwego Rushinzwe abinjira n’abasohoka muri uyu muhango.  

 

Umuntu abwamburwa iyo bigaragaye ko yabusabye mu nzira zitari zo cyangwa  se afite imyitwarire ikabije isebya Igihugu cyangwa na none se yarabusabye ngo agambanire Igihugu.

 

Umuntu kandi ashobora guhakana ubwenegihugu yahawe abishatse cyangwe se afite impamvu zumvikana. Iyo yabuhakanye yarabuhawe, ntashobora kuzongera kubusaba ngo abuhabwe.

 

HABAYUWE akaba yongeye kwibutswa inshingano n'uburenganzira by’umwenegihugu. Yibukijwe ko ubwenegihugu ari igihango gikomeye umuntu aba afitanye n'Igihugu. Mu nshingano harimo kugikunda, kucyubaha, kubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko. Uwahawe ubwenegihugu kandi aba afite uburenganzira busesuye nk’abandi benegihugu bose.


Madamu Kayitesi yasabye Habayuwe kugira uruhare mu gukomeza kubaka Igihugu mu nshingano ze arangwa n’indangagaciro zikwiye umunyarwanda. Yashimiwe umwanzuro yahisemo wo kuba umunyarwanda amuha ikaze nk’umwenegihugu utuye mu karere. Yamwibukije ko ubu gahunda za Leta zimureba nk’abandi bose ko kubera iyo mpamvu akwiriye kuzitabira. Yamusabye gukunda igihugu, kucyitangira ndetse akaba yanagitangira ubuzima mu gihe bibaye ngombwa.

 

Ubwenegihugu buri mu bice 2: Ubuvukanwa kimwe n’ubutangwa.

Back