Umuyobozi w'Akarere yasabye aba DASSO kutareberera serivisi mbi.

Uyu munsi tariki ya 19 Kanama 2025, ku biro by'Akarere habereye inama yahuje abagize urwego rwa DASSO (District Administrative Security Support Officer) mu Karere.

Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n'Umuhuzabikorwa wa DASSO muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) CSP Christian Safari, n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere yagaragaje uruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye n'imbogamizi bahura nazo mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo. 

Madamu Kayitesi yagarutse ku nshingano za DASSO abasaba kuzishyira mu bikorwa uko bikwiye bimakaza imikorere n'imikoranire no kunoza uburyo bwo gutanga raporo n'amakuru atandukanye.

Madamu Kayitesi yabasabye kutareberera serivisi mbi aho bakorera bakagira uruhare mu kuzikumira. Yabibukije ko bagomba kugira uruhare muri serivisi zihabwa abaturage zigahabwa ababikwiriye kandi mu buryo bukwiye bitabaye ngombwa ko zitangwaho ikiguzi icyo ari cyo cyose kidateganywa n'amategeko.

Madamu Kayitesi yaganiye n'aba DASSO ku bibazo bibangamiye abaturage harimo ikibazo cy'imirire mibi, abaturage batagira ubwiherero, abadafite amacumbi, abana bata ishuri, imirimo mibi ikoreshwa abana n'ibindi. Yabasabye kugira uruhare rufatika mu gukurikirana uburyo ibi bibazo bikemurwa kandi bakagenzura ko imibare itangwa ihuza n'ukuri.

Madamu Kayitesi yanenze abaturage na bo bahabwa ubufasha bakabupfusa ubusa cyangwa bagafata nabi ibikorwa bagezwaho.

CSP Christian yagarutse ku myitwarire igomba kuaranga DASSO abasaba kwiyubakira ikizere mu baturage bitwara bya kinyamwuga. Yabibukije ko nta mu DASSO ukwiye kwijandika mu businzi, ruswa, gutoteza abaturage, kubabwira nabi, kwambara nabi, kwiyandarika n'ibindi byose bitesha urwego ishema.

Aba DASSO biyemeje ko bagiye kurushaho gukora kinyamwuga bashima inama ubuyobozi bwabagiriye biyemeza no kuzishyira mu bikorwa uko bikwiye.

Back