Umuyobozi w'Akarere yifatanyije n'abaturage mu nteko y'Abaturage mu Kagari ka Rugeyo
Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Murunda mu Kagari ka Rugeyo muri gahunda y'inteko z'abaturage za buri wa Kabiri. Madamu Kayitesi yashimiye uburyo abaturage besa imihigo harimo mituweli aho bageze ku 100% muri 2023-2024. Abaturage b'Akagari ka Rugeyo bamaze kwesa umuhigo wa mituweli 100% mu mwaka wa 2024-2025.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel yifatanyije n'Abaturage bo mu murenge wa Gihango, Akagari ka Ruhingo.
Abaturage bakanguriwe kujyana abana bose mu ishuri, kwirinda amakimbirane yo mu ngo kandi bakabana basezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko. Ati: "iyo umwana atize, iterambere rye riba riri kugana ahabi. Usanga abantu batize akenshi ari bo bahura n'ibibazo by'ubukene. Niba utarajyana umwana ku ishuri rwose uri guhemuka."
Mu bijyanye no gukumira amakimbirane, Madamu Kayitesi yibukije ko kubana byemewe n'amategeko bifasha mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku mitungo aho umugabo n'umugore baba bafite uburenganzira bahabwa n'amategeko, ababakomokaho ntibabirenganiremo mu gihe bibaye ngombwa ko habaho izungura.
Abaturage bakanguriwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano bitabira gukora irondo.
Mu bijyanye n'ubuzima, abaturage bakanguriwe kwirinda indwara y'ubushita bw'inkende. Madamu Kayitesi yabibukije kwibuka gukaraba intoki uko bikwiye cyangwa se gukoresha imiti yica udukoko (sanitizer).
Madamu Kayitesi yakiriye anafatanya n'abaturage gukemura ibibazo by'abaturage.