Umwana akwiye kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose!

Uyu munsi tariki ya 25/07/2019 mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Rutsiro hateraniye inama y'ihuriro ryo kurinda no kurengera umwana mu karere ka Rutsiro yateguwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro ku bufatanye n'umushinga wa Hope and Homes for Children.
Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza Faustin Nsanzamahoro yitabirwa n'abagize iryo huriro bagera kuri 60.
Muri iyi nama hagaragajwe ibibazo bibangamiye umwana mu karere n'impamvu zibitera.
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku ngamba zigamije gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose bemeranya ko umwana arerewe mu muryango, hakanozwa urutonde rw'abana babyarira iwabo bakitabwaho bigamije kubarinda kongera guhohoterwa ndetse hakanahanwa ababigiramo uruhare, abantu bagashishikarizwa kuboneza urubyaro, gukora ubukangurambaga bwimbitse abaturage bagasobanukirwa n'ihohoterwa rikorerwa abana hakanitabazwa ba malayika murinzi igihe biri ngombwa, ihohoterwa rikorerwa abana ryagabanyuka.
Inama igana ku musozo, byagaragaye ko umwana utarerewe mu muryango, umuryango kandi utekanye uzira amakimbirane, adakurana indangagaciro zose zikwiriye umuntu. Abitabiriye basabwa kuba abafatanyabikorwa beza bagaharanira kurengera umwana, bakagira uruhare mu kurangiza ihohoterwa rikorerwa abana.