Rutsiro: “Umwana wese yige mbigizemo uruhare!”
Uyu munsi tariki ya 16 Mata 2026, kuri Hotel Ubumwe habereye inama yateguwe na Save the Children ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro. Inama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri akorana n’Umushinga Zero out of school children uterwa inkunga na Quatar. Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Umuganwa Marie Chantal
Inama yarebeye hamwe aho ibikorwa by’umushinga zero out of school birimo guhugura abafatanyabikorwa batandukanye ku rwego rw’ishuri n’umuryango, gutanga inkunga ku bigo by’amashuri, gushyiraho amatsinda y’abanyeshuri agamije gukumira ko abana bata ishuri, no kugenzura mu bigo by’amashuri hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’abayobozi mu kugarura abana ku ishuri bigeze bishyirwa mu bikorwa.
Atangiza inama, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Umuganwa Marie Chantal yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa bose kuzirikana uruhare rwabo mu gutuma nta mwana uva mu ishuri kandi n’abana bose bakwiye kuba bari mu ishuri bakaba barimo.
Madamu Umuganwa Marie Cantal yasabye abayobozi gukoresha neza amafaranga bahabwa binyuze muri Zero Out of School Children ntihagire Umuyobozi utinda kuyakoresha kubera ko bidindiza imyigire y’abana batabashije gufashirizwa ku gihe. Yashimiye kandi Save the Children ishyira mu bikorwa uyu mushinga ku mikoranire myiza bafitanye n’Akarere. Ati: “icyo twese duharanira ni uko umwana wese yiga; nta mwana utaye ishuri. Dukwiye gusobanurira ababyeyi uruhare rwabo mu gutuma umwana ajya ku ishuri, tukabibutsa kubarinda imirimo ishobora gutuma bava mu ishuriri.”
MUNYABUGINGO Gaston, Umuyobozi w’Umushinga, Zero Out of School, ku rwego rw’Igihugu, yashimye uruhare rw’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu gutuma ibikorwa by’Umushinga bigeraho abasaba gukomereza aho. Yabibukije ko ikibazo cyo guta ishuri gikwiye gufatwa nk’ikibazo giteje umutekano muke muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza bityo kigashyirwamo imbaraga zihagije buri wese akigira ike.
Umushinga ukorana n’ibigo bifite icyiciro cy’amashuri abanza.
Binyuze muri uyu mushinga, ibigo byahawe inkunga y’amafaranga asaga ibihumbi 700 hagamijwe gukora imishinga mito ifasha abana bashobora kuba bava mu ishuri bitewe n’amikoro make. Muri iyi nama hakaba harebwe uburyo amafaranga ibigo byahawe mu cyiciro cyambere yakoreshejwe aho bashimye uburyo yakoreshejwe bikaba byaratumye hanzurwa ko ibigo byongererwa amafaranga hagamijwe gushyigikira no kongerera ubushobozi imishinga yatangiye.
Mu ntego z’umushinga harimo kumenya abana bose bagomba kuba bari ku shuri batariyo, bakajyanwa ku ishuri kandi bakarigumamo. Abitabiriye inama bakaba bahuje imvugo bagira bati: “umwana wese yige mbigizemo uruhare!”