UNESCO: Abagore 33 bakora umwuga w'ubuvumvu bahawe amahugurwa y'iminsi 10

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023, kuri Guesthouse Mars iherereye mu murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro  hasojwe amahugurwa y’abagore bakora umwuga w’ubuvumvu 33 bahagarariye abandi mu mirenge ya Kigeyo, Mushonyi na Ruhango.

Aya mahugurwa akaba yarashoje nyuma y’iminsi  10 bari bamaze bahugurwa mu mahugurwa agamije guteza imbere imibereho y’aba bagore ariko na none akabafasha gukora umwuga wabo neza basigasira ibidukikije.

Abitabiriye amahugurwa bakaba barishimiye ubumenyi bahawe basezeranya kububyaza umusaruro uko bikwiye.

Ayinkamiye Esther yagize ati:”Twishimiye cyane ubumenyi UNESCO yaduhaye muri aya mahugurwa. Ubu twamenye kandi tunasobanukirwa neza ibintu bitandukanye bikomoka ku buki. Ubu natwe tugiye gukora byinshi bitandukanye harimo amavuta, buji n’ibindi kugira ngo duhite tugera ku iterambere rirambye.”

Mu bumenyi bahawe harimo kumenya ubuzima bw’uruyuki n’uburyo bwo kurufata neza ku buryo rutanga umusaruro. Abitabiriye kandi bigishijwe kwikorera ibinyagu by’ibanze inzuki ziheraho zikora ubuki ku buryo bizorohera gutanga umusaruro mu gihe gito.

Albert MUTESA wari uhagarariye UNESCO muri uyu muhango, yashimiye umuhate aba bagore bagaragaje mu gukurikira amahugurwa akaba yatahanye ikizere ko azabagirira akamaro mu buzima bwabo.

Mu buhamya batanze, abagore bitabiriye bagaragaje ko aya mahugurwa yaje bayakeneye kandi ko yabahaye ubumenyi buhagije mu gutuma bakora bakiteza imbere.

Uwihanganye Jean Baptiste, Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro, wari ugahagarariye, yashimiye UNESCO kuba yaratekereje ku karere ka Rutsiro yizeza ubufatanye mu gukurikirana ko amahugurwa aba bagore babonye abagirira akamaro kandi kagakurikirana ko batangiza ibidukikije nk’uko babihuguwe.

Back