Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/08/2018 urubyiruko rw'abanyeshuri biga mu bigo 5 (College de la Paix, GS Bumba, GS Congo Nil, GS Rugote, ES APAKAPE na GS Kavumu) bakanguriwe kwamagana ibiyobyabwenge.
Ubu bukangurambaga bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Igororamuco (National Rehabilation Service (NRS)) kubufatanye na Minisiteri y'Uburezi bihagarariwe na Bizimana Servilien (Director of training and Prgrams in NRS) na Tuyishimire Frodouard (Director Health and HIV muri MINEDUC)
Iki gikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence ari kumwe n'inzego z'umutekano zikorera mu Karere'
Umuyobozi wa polisi yasobanuye ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose ushobora kunywa, kurya, cyangwa kwitera bigahindura imikorere n'imitekerereze y'umuntu bikamugiraho ingaruka.
Servilien yagize ati:"biteye agahinda kubona urubyiruko rwijanditse mu biyobyabwenge kuko bihombya umutungo wa Leta wakabaye ukora ibindi." Yasabye urubyiruko kugira umuco wo kuba ijisho rya bagenzi babo bakagaragaza ababa babifite.
Ati: "dukeneye igihugu kizira ibiyobyabwenge!" Urubyiruko rwasabwe gufatana urunana rukabohora igihugu ku ibiyobyabwenge.
Dukoresha cookies zikenewe kugirango urubuga rwacu rukore. Turashaka kandi gushiraho cookies zisesengura zidufasha mugupima uko ukoresha urubuga. Ibi bizashyirwaho ari uko ubyemeje. Kubindi bisobanuro birambuye kuri cookies no kurinda amakuru y’umuntu bwite abikwa muri mudasobwa kanda:
Privacy policy