urugendo rw'amatora y'abayobozi b'inzego z'ibanze rwashojwe n'irahira rya Mayor!

Uyu munsi mu cyumba cy’inama cya Hotel Vive ishami rya Rutsiro habereye umuhango wo kurahira ku bagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro baherutse gutorwa.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu arahirira Inshingano

Uyu muhango wayobowe na Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ari n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Rutsiro Nyakubahwa Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Igenamigambi ry'Ubukungu, ari na we mushyitsi mukuru muri ibi birorori.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta Dr Uwera Claudine

Nyuma yo kurahira, hakurikiyeho umuhango w’ihererekanya bubasha hagati ya komite Nyobozi icyuye igihe yari iyobowe na Madamu Ayinkamiye Emérence na Komite Nyobozi itangiye igihe iyobowe na Madamu Murekatete Triphose kimwe na Biro y’Inama Njyanama Icyuye igihe yari iyobowe na Bwana Matabaro Bernard n’igitangiye iyobowe na Madamu Nyirahakamineza Marie Chantal.

Abayobozi barahijwe na Perezida w'Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi Madamu Riziki Isabelle ari na rwo rubifitiye ububasha.

Abayobozi bacyuye igihe, Perezida w’Inama Njyanama Bwana Matabaro Bernard, Mayor Ayinkamiye Emérence bashimiye inzego zinyuranye ku mikoranire myiza yabaranze. Bati: “Iyo ataba ubufatanye bwa buri wese ntitwari kugera ku byo twagezeho!”

Madumu Triphose na we akaba yashimiye abaturage b'Akarere ka Rutsiro ku cyizere bamugiriye bakamutora bahagarariwe n'abari bagize inteko itora abasezeranya kutazabatenguha kandi ko Komite Nyoboozi nshya izarangwa n'ibikorwa. Yagize ati:"Amagambo azaba make ibikorwa bibe byinshi. Ibikorwa ni byo bizivugira!"

Guverineri Bwana Habitegeko François yijeje ubufatanye abagize Komite Nyobozi baherutse gutorwa. Ati: Twese ni uko tutabasha gufata ijambo aka kanya. Ariko tubijeje ubufatanye muri byose uko tubishoboye.”

Dr Uwera Claudine, Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Rutsiro, yahaye ikaze abagize komite nshya anabizeza ko hari byinshi bigeye kwitabwaho kugira ngo akarere gatere intambwe ishoboka. Ati uyu munsi ni amateka kuko ari wo ushoje ibikorwa by’amatora tukaba dufite abayobozi twitoreye kandi binyuze muri demokarasi. Ubu kuva ku mudugudu inzego zose zifite ubuyobozi. Turashimira abantu bose babigizemo uruhare by’umwihariko Komisiyo y’amatora ndetse n’abakandida biyamamaje.

Perezida Ucyuye Igihe Matabaro Bernard  na Perezida Mushya w'Inama Njyanama bahererekanya ububasha

Mayor Ucyuye Igihe Ayinkamiye Emérence  na Mayor Mushya Murekatete Triphose bahererekanya ububasha

Abashyitsi bakuru bitabiriye umuhango w'irahira rya Komite Nyobozi y'Akarere ka Rutsiro

Back