Urugendoshuri mu karere ka Rutsiro rwatumye abo mu karere ka Nyamasheke biyemeza kunoza ubufatnye mu mishinga yabo .

Mu gihe cy’iminsi 2, ku wa 6 na 7 Ukwakira 2022, itsinda ry’abakozi n’abikorera bo mu Karere ka Nyamasheke bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Nyakamasheka Bwana Joseph Désiré bagiriye urugendoshuri mu karere ka Rutsiro.

Uru rugendo rwari rugamije kwigira ku mishinga yatewe inkunga binyuze muri gahunda ya LCF (Local Competitive Facility) mu karere ka Rutsiro aho bakiriwe kandi bakanayoborwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Havugimana Etienne.

Abagize iri tsinda bakigera mu karere ka Rutsiro, bakoranye inama yabahuje n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ndetse n’abayobozi b’imishinga yatewe inkunga mu karere ka Rutsiro. Nyuma y’inama, abagize itsinda batangiye  urugendoshuri basura imishinga itandukanye 5 iherereye mu mirenge ya Kigeyo, Boneza, Mushubati na Gihango.

Imishinga yasuwe

  1. Uruganda rutunganya ubuki aho umushinga watewe inkunga ku bufatanye n’abavumvu bakorera muri koperative zitandukanye,
  2. Boneza Coffee agro-processing Ltd ikorera mu kagari ka Bushaka Umurenge wa Boneza,
  3. La difference Welding Company iteza imbere umwuga wo gusudira ibyuma mu murenge wa Mushubati,
  4. CAVP (Centre d’Accueil Vierge de Pauvre) ikorera mu murenge wa Gihango
  5. FPC (Future Promotion Company) ikorera mu murenge wa Gihango ikora ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo mu bijyanye no gufata neza abakerarugendo.

Abari mu tsinda bashimye impinduka iyi mishinga iri kuzana mu karere  n’ubufatanye bwa ba Nyirayo mu gutanga akazi ku baturage no guhindura imibereho y’abaturage muri rusange. Abagize biyemeje gushimangira ihame ry’ubufanye mu mishinga yabo I #Nyamasheke na bo bakazagira imishinga izaramba.

Back