Urwego rwa DASSO ya Rutsiro rumaze gukora byinshi mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage!

Usibye kwita ku mutekano w'abanyarwanda, DASSO ya Rutsiro imaze gukora byinshi mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage! Kugeza ubu DASSO ya Rutsiro yagize uruhare mu gutangira abatishoboye umusanzu w' ubwisungane mu kwivuza, Mituelle de santé, aho yishyuriye abaturage 70 bo mu murenge wa mushubati. DASSO ya Rutsiro kandi imaze gutanga inka mu mirenge itandukanye igera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bashyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda. Uhagarariye DASSO ya Rutsiro, Emmanuel Mwiseneza, yavuze ko iki gitekerezo cyashibutse mu bushake bwo kugira icyo bamarira abanyarwanda batishoboye aho bemeje ko buri mwaka bazajya bagira igikorwa kigamije iterambere ry'abaturage bakora. Akomeza avuga kandi ko ibi bikorwa babikora mu rwego rwo kwereka abaturage ko babari hafi igihe cyose bababungabungira umutekano barwanya ubukene aho Emmanuel yagaragaje ko n'ubukene ubwabwo buri mu bibangamira umutekano.
Ibi bikorwa hamwe n'ibindi biteganyijwe gukorwa, ni byo byatumye Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emérence ashimira DASSO ya Rutsiro asaba abaturage nabo kubibyaza umusaruro baharanira kwigira. Umuyobozi w'Akarere yanashimye kandi Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Rutsiro ku bikorwa by'indashyikirwa agenda ageza ku bagabo n'abagore b'abadaso ayoboye. Kugeza ubu, abaturage bakaba bashima cyane ibikorwa DASSO ya Rutsiro igenda ibagezaho bakaba bayisezeranya ko na bo bazagira uruhare mu kwibungabungira umutekano.
Back