Uwa mbere yahembwe asaga ibihumbi 700.
Uyu munsi tariki ya 29/08/2019 mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu habereye igikorwa cyo guhemba abahinzi ba kawa bazifashe neza kurusha abandi.
Aba bahinzi bakaba baratoranyijwe nyuma yo gutsinda amarushanwa yatangiye mu kwa 3 akarangira mu kwa 6 uyu mwaka.
Amarushanwa akaba yaragenzuraga ibikorwa bitandukanye byo kwita ku kawa harimo Gusasira, gukatira no kugemura ibitumbwe ku ruganda ruzitonora.
Ibihembo bikaba byatanzwe ku nzego zitandukanye uhereye ku kagari, umurenge kugeza ku karere.
Abahize abandi mu karere bakaba bahurijwe mu murenge wa Kivumu ngo bakire ibihembo byabo. umuhango wahujwe no gutangiza igikorwa cyo gufata neza igihingwa cya kawa.
Ndagijimana Jean Pierre wo mu murenge wa Kivumu ni we wegukanye inka n'ibindi bihembo bifite agaciro gasanga ibihumbi 700 kubera kwita ku gihingwa cya kawa ahize abandi bahinzi bose bitabiriye irushanwa. Igihembo akaba yagishyikirijwe n'akarere ka Rutsiro ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byoherezwa mu mahanga (NAEB).
Ibihembo byatanzwe harimo inka, amagare, rozwari, udukero na sekateri byose bigamije gushishikariza abahinzi gukomeza kugira umuhate wo kwita ku gihingwa cya kawa.
Umushyitsi mukuru akaba yari Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'ubukungu mu karere ka Rutsiro Gakuru Munyakazi Innocent wasabye abaturage gukomeza gufata neza kawa ikababera isoko yo kwiteza imbere.
Abahinzi bose bakaba bashimye ubuyobozi bubatekereza na bo basezeranya ko bagiye gukaza ingamba zo kongera umusaruro wa kawa kandi wuje ubuziranenge.

