VSO n'Akarere ka Rutsiro barishimira umusaruro umaze kugerwaho mu guhindura imyumvire y'abarezi
Uyu munsi tariki ya 04/12/2019, kuri hoteri Nyiramacibiri ishami rya Rutsiro habereye inama y'igihembwe ya VSO (Voluntary Services Overseas) ihagarariwe na Donat IYAKAREMYE itegurwa kubufatanye n'akarere ka Rutsiro.
Iyi nama yagarutse ku ngingo zikurikira:
1. Uburyo amashuri asurwa n'abafashamyumvire ba VSO (blfs);
2.Uburyo Community of practices zikorwa Ku mashuri;
3. Uburyo Professional learning community zikorwa Ku mazone amashuri abarizwamo;
4. Ibikorwa byagenze neza cyane bikwiye gukomezwa;
5. Imbogamizi zagaragaye
Inama yayobowe n'umujyanama wa Komite Nyobozi y'akarere ka Rutsiro Uwihanganye Jean Baptists yitabirwa n'Inzego z'umutekano, abashinzwe uburezi mu mirenge, n'abakorerabushake b'umushinga ba VSO (SLFs).
Ubu akarere na VSO bakaba bishimira imikiranire myiza iri hagati y'inzego zombi n'ubushake bw'abayobozi b'ibigo mu kubonera umwanya ibiganiro byo kungurana ubumenyi hagati y'abarimu.
Mu mbogamizi zigaragara, ni ibikoresho bya telefoni zikoreshwa zitaragera Ku bigo byose cyangwa se zikibwa, kuba umwarimu wahuguwe ashobora guhindurirwa umwaka yigishagamo cyangwa se agahindura aho akorera ubwo ubumenyi yahawe ntibutange umusaruro wari witezwe.
BLF ikaba izakomeza kugera 2023 nyuma yongererwa igihe k'imyaka 2 bimaze kugaragara ko imirimi yayo itanga umusaruro
Back